Perezida Félix Tshisekedi Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza yagiriye uruzinduko rw’akazi i Luanda muri Angola.
Amakuru avuga ko Tshisekedi i Luanda yahagenzwaga no kuzahura ibiganiro bya Luanda, gahunda ya dipolomasi igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ikinyamakuru Le Potentiel kivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi rwari rugamije gushimangira ibikorwa by’ubuhuza mu karere, mu gihe amakimbirane hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 akomeje muri Kivu zombi.
Andi makuru avuga ko i Luanda Tshisekedi yahahuriye na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, kugira ngo baganire ku bibazo by’inyungu ibihugu byabo bihuriyeho.
Ibi birimo gushimangira ubufatanye hagati ya Kinshasa na Luanda, ndetse n’ibibazo by’akarere bifitanye isano n’amahoro n’umutekano muri Afurika yo Hagati.
Tshisekedi yagendereye Angola nyuma y’iminsi mike hemejwe amasezerano y’amahoro hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu muhango wabareye i Washington DC ku wa 4 Ukuboza 2025.
Perezida João Lourenço ari mu bakuru b’ibihugu bari bitabiriye uwo muhango.




