WASHINGTON, DC - DECEMBER 04: U.S. President Donald Trump greets  Kenyan President William Ruto (C) and Burundi President Evariste Ndayishimiye (L) at the Donald J. Trump Institute of Peace on December 04, 2025 in Washington, DC. As part of his campaign to portray himself as a peacemaker, Trump invited the African leaders to Washington to sign a peace and economic accord which aims to end decades of conflict between the Rwandan and Congolese governments, militias, rebel groups and other warring factions. The peace deal was initially signed in June of 2025 but Rwandan troops remain in the DRC and fighting continues. (Photo by Chip Somodevilla/Getty Images)

Trump yashyize abaturage ba Tanzania mu gatebo kamwe n’ak’u Burundi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinye itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu bya Burkina Faso, Mali, Niger na Sudani y’Epfo kwinjira mu gihugu cye.

Trump yagaragaje ko abo baturage bateje “akaga gakomeye”.

Perezida Trump kandi yashyize abaturage bo mu bihugu bya Tanzania, Nigeria, Senegal, Angola, Côte d’Ivoire, Gabon, Gambia, Malawi, Mauritania, Zambia na  Zimbabwe mu gatebo kamwe n’ab’u Burundi na Togo; aho abantu mbarwa bo muri ibi bihugu ari bo bemerewe kwinjira muri Amerika.

Trump yavuze ko ibyinshi muri ibi bihugu byugarijwe na “ruswa ikabije, inyandiko mpimbano ndetse n’ibyangombwa biranga abantu n’ibyerekana ko batigeze bakurikiranwaho ibyaha bitizewe.”

Iteka rya Trump rinavuga ko bimwe muri ibyo bihugu bifite “umubare munini w’abarenza igihe baba bahawe cyo kumara muri Amerika, kuba byaranze kwakira abaturage babyo birukanwe, mu gihe ibindi bifite ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha n’ibikorwa by’abahezanguni biteza ibyago byihariye ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inyungu zayo.”

Amerika kandi ifata Tchad, Congo-Brazzaville, Guinée Équatoriale, Eritrea, Libya, Somalia na Sudani nk’ibihugu byugarijwe n’ibyago byinshi, bityo abaturage babyo bakaba babujijwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *