Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, wakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, asigaje amezi ane ngo arangize igihano cye, yatangaje ko azava mu igororero yahindutse mu buryo bugaragara, ku buryo n’abataramwishimiraga mbere bazatangira kumwumva no kumwishimira.
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi mu Kwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha. Muri Kamena 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, rumutegeka no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,3 Frw. Biteganyijwe ko azarangiza igihano mu Mata 2026.
Afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge (Mageragere), Fatakumavuta avuga ko igihe amaze afunzwe cyamufashije kwitekerezaho no kwigorora, bityo akazava aho afungiye yiteguye gusubira mu buzima busanzwe afite imitekerereze mishya.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Naragorowe kandi naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.” Yongeraho ko mu kugaruka kwe, abamuciraga urubanza nabi bazatungurwa, naho abafana be bakazanyurwa n’uko azaba yarahindutse.
Ibyaha yahamijwe byashingiye ku byo yatangazaga mu biganiro byanyuzwaga kuri YouTube, aho yashinjwaga gutangaza amagambo asebanya ku muhanzi The Ben, no kumukangisha ko natamuha amafaranga azamubangamira mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu munyamakuru yemeza ko amasomo yakuye mu bihe bikomeye yanyuzemo azatuma asubira mu muryango nyarwanda ari umuntu mushya, wubaha umwuga w’itangazamakuru n’abandi bose muri rusange.





2 Responses
ALE WEEE! AKABAY’ ICWENDE SE KAJYA KOGA??!! IMBURA-MUKOLO NGO MUTAHE …
umva nkawe icyakunyuzayo ukabona abagabo bahari