Abashinzwe iperereza baravuga ko aba bapolisi bombi begereye umuntu wari uteye amakenga i Moscow igihe igisasu cyaturikaga. Iri turika bivugwa ko ryabereye hafi y’aho igisasu cyari giteze mu modoka cyahitaniye undi mujenerali w’u Burusiya muri iki cyumweru.
Kuri uyu wa Gatatu, Komite ishinzwe Ubugenzacyaha mu Burusiya yatangaje ko abapolisi babiri n’undi muntu umwe baguye mu iturika ryabereye mu majyepfo ya Moscow.
Abashinzwe iperereza mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Telegramu bagize bati: “Abapolisi babiri bo mu muhanda babonye umuntu ukekwa hafi y’imodoka ya polisi. Igihe bamwegereye ngo bamufate, ikintu giturika cyaturikijwe.”
Ku wa Mbere, igisasu cyaturikiye hafi y’aho hantu cyari giteze mu modoka, cyahitanye umujenerali mukuru w’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Aba bapolisi bombi bahise bajyanwa mu bitaro ariko nyuma baza gupfa bazize ibikomere.
Komite ishinzwe ubugenzacyaha yagize iti: “Umuntu wari hafi y’abapolisi” nawe yishwe. Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Burusiya, TASS, cyatangaje ko “ukekwaho icyaha na we yapfuye.”
Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’iki gitero.

Iyi komite kandi irimo gukora iperereza ku gisasu giteze mu modoka cyahitanye Lt. Gen. Fanil Sarvarov ku wa Mbere. Lt. Gen. Sarvarov yari ayoboye ishami rishinzwe amahugurwa y’abakozi bakuru mu Gisirikare cy’u Burusiya.
U Burusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’ibitero byinshi byibasiye abasirikare bakuru b’u Burusiya n’abantu bashyigikiye Putin kuva Moscow yagaba igitero simusiga kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.




