ekengee1-98245-1ccc7

Tshisekedi yahagaritse Gen. Ekenge nyuma yo kuvuga amagambo yuzuye urwango ku Batutsi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse Général-Major Sylvain Ekenge wari umuvugizi w’Ingabo z’icyo gihugu, nyuma yo kuvuga amagambo yibasira Abatutsi.

Amakuru y’ihagarikwa rya Ekenge yemejwe n’Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP).

ACP isubiramo umusirikare mukuru ayimenyesha ko Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro bikuru bya gisirikare.

Uyu mugabo yahagaritswe nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko gushakana n’Abatutsikazi ari ibyo kwitonderwa.

Ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo oya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwiganza, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”

Ikiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa gatandatu Ekenge yavugiyemo ayo magambo, mu ijoro ryo ku cyumweru cyahise gikurwa ku rubuga rwa YouTube.

Ni amagambo yamaganwe n’abatari bake bagaragaje ko amagambo y’uriya musirikare ashimangira urwango Leta ya RDC isanzwe ifitiye Abatutsi.

Mu bayamaganye hanarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot wagaragaje ko umuyobozi ukomeye muri Leta nka Ekenge atakavuze amagambo nk’ariya.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo z’abantu” bufite ingaruka mbi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyecongo, n’abanyamulenge.

U Rwanda rwagaragaje kandi ko ntaho amagambo ya Ekenge atandukaniye n’amategeko 10 y’abahutu ya Gitera Yozefu yagize uruhare rukomeye mu kwigisha urwango ku Batutsi.

Abategetsi bakuru muri DR Congo nta cyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Ekenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *