hq720 (1)

Prophet Joshua yafunguwe 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Prophet Joshua n’abandi bantu bari bafunganywe na we, bubategeka kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no kubahiriza andi mabwiriza bahawe.

Uku kurekurwa kwabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo imaze ishyikirijwe Ubushinjacyaha. Aba bantu bari baratawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025.

Prophet Joshua, amazina ye nyayo akaba ari Heradi Sefu Josué, yatawe muri yombi ari kumwe na Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda.

Bane muri bo bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu, icyaha giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Mu gihe urukiko rwabahamya iki cyaha, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu. Itegeko riteganya ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu ishobora kuba iri hagati y’inshuro eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo adashoboye kugaragaza inkomoko yawo yemewe n’amategeko.

Nubwo barekuwe by’agateganyo, aba bose bagomba gukomeza gukurikiranwa n’ubutabera no kubahiriza ibisabwa n’Ubushinjacyaha.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *