Rutahizamu wa Arsenal, Gabriel Jesus, ashobora guhura n’ibihano biturutse ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma y’uko yishimiye igitego yatsinze Aston Villa akerekana ubutumwa bwanditseho “I belong to Jesus” (Ndi uwa Yesu).
Uyu mukino wabaye tariki ya 30 Ukuboza, aho Arsenal yatsinze Aston Villa ibitego 4-1. Gabriel Jesus yari amaze igihe adakina kubera imvune ikomeye yo mu ivi (ACL), yinjira mu kibuga asimbuye ku munota wa 77, maze ku munota wakurikiyeho atsinda igitego cya kane cya Arsenal.
Nyuma yo gutsinda, Jesus yakuyemo umwambaro agaragaza ubutumwa bwari ku myenda y’imbere, ari nabyo byatumye ahabwa ikarita y’umuhondo. Gusa, nubwo ubutumwa bwe bwari ubwo kwizera kwe, ashobora kongerwa ibihano kubera ko butanyuze mu mategeko agenga umupira w’amaguru.
Amategeko ya IFAB agenga ibikoresho by’abakinnyi avuga ko umwambaro w’umukinnyi udakwiye kugaragaza amagambo cyangwa amashusho ajyanye na politiki, idini cyangwa ibitekerezo byihariye. Ibi bisobanura ko umukinnyi ugaragaje ubutumwa nk’ubwo ashobora guhanwa n’irushanwa, ishyirahamwe ry’igihugu cyangwa FIFA.
Ibi Gabriel Jesus yakoze byahise bigereranywa n’ibya Kaká, wahoze ari umukinnyi wa AC Milan, wigeze kwerekana ubutumwa busa n’ubwo mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2007. Kaká ubwe yashimye Jesus abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza umugisha.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, FA irimo kwiga niba yahabwa igihano cyangwa se akagirwa inama gusa. Mu mwaka ushize, Cody Gakpo wa Liverpool yigeze kwerekana ubutumwa busa n’ubwo ariko ahabwa gusa umuburo.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yashimiye Jesus ku buryo yitwaye, avuga ko gutsinda igitego nyuma y’igihe kirekire adakina ari ikimenyetso cy’uko yiteguye gufasha ikipe.
Intsinzi ya Arsenal yayifashije gukomeza kuyobora shampiyona, ikomeza gusiga Aston Villa amanota menshi ndetse ikanigira imbere Manchester City. Kugeza ubu, mudasobwa y’isesengura (supercomputer) ya Opta igaragaza ko Arsenal iri mu makipe afite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Premier League uyu mwaka.




