Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu muziki nyarwanda, yamaze guhindura ubuzima bwe nyuma yo kwigobotora ibiyobyabwenge, aho ubu yamaze kwakira agakiza agatangira gusengera mu Itorero rya ADEPR.
Bill Ruzima yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho kunywa no gutunda urumogi. Icyo gihe, yemeye ko yari asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu mwaka wa 2022.
Nyuma y’iminsi mike, ku wa 19 Ugushyingo 2025, yoherejwe mu kigo ngororamuco cya Huye (Huye Isange Rehabilitation Center) kugira ngo afashwe n’abaganga kwivura no kwikura mu bubata bw’ibiyobyabwenge. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko iyi gahunda yari igamije kumufasha gukira ingaruka z’ibyo yanywaga.
Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi zaganiriye n’ikinyamakuru UMUSEKE, avuga ko Bill Ruzima yasoje gahunda yo kwitabwaho mu mpera z’Ukuboza 2025. Bivugwa ko agaragara ameze neza mu mubiri no mu maso, ikaba ari ikimenyetso cy’uko ubuzima bwe bwahindutse.
Izo nshuti zongeyeho ko mbere yo gufatwa yakundaga kunywa inzoga, ariko ubu yabiretse burundu, akanywa amazi gusa. Ubu asigaye asengera mu Itorero rya ADEPR, aho avuga ko ari ho aherereye mu rugendo rushya rw’ukwemera.
Bill Ruzima, uzwi cyane mu ndirimbo zirimo Imana y’Abakundana na Munda y’Isi, ubu atuye iwabo mu Karere ka Nyanza, aho akomeje kwiyubaka mu buzima bushya.




