Umuraperi w’Umunyamerika Cardi B yatangaje uburakari bukomeye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko se yaba yarigeze gufungwa azira icyaha cyo gufata ku ngufu.
Aya makuru yavugaga ko se wa Cardi B yaba yarafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, agakatirwa igifungo azira kugerageza gusambanya umuntu. Ibi byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi babyemera.
Cardi B yahise abihakana yivuye inyuma, avuga ko ayo makuru ari ibinyoma bigambiriye kumwangiriza izina n’umuryango we. Yashimangiye ko se atigeze na rimwe afatwa cyangwa afungirwa muri Amerika, kandi ko ari umwimukira ukomoka muri Repubulika ya Dominikani, bityo iyo aza kuba yarakoze icyaha nk’icyo yari guhita yirukanwa muri icyo gihugu.
Uyu muraperi yanenze bikomeye abantu bakwirakwiza amakuru atari yo ku bushake, avuga ko babikora bagamije gusa gukurura impaka n’urusaku ku mbuga nkoranyambaga. Yaburiye ko adashobora kwihanganira abantu bakomeza gukurura umuryango we mu binyoma, kandi ko niharamuka hakomeje ibitero nk’ibyo, azajya asubiza agaragaza ibimenyetso bifatika n’imanza nyazo z’abakoze ibyaha nyabyo.




