Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Tiwa Savage yatanze umuburo ukomeye ku mu-influencer wo ku rubuga X (yahoze ari Twitter) witwa Dami Foreign, amusaba guhagarika kwinjiza umwana we Jamil Balogun mu byo amwandikaho ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabaye nyuma y’uko Dami Foreign ashyizeho ubutumwa abaza impamvu umwana wa Tiwa Savage agaragara asa n’utishimye, ibintu byarakaje cyane uyu muhanzikazi. Tiwa Savage yahise amusubiza amuburira ko aramutse yongeye kuvuga ku mwana we, ikibazo kitazagarukira kuri Twitter gusa.
Tiwa Savage yavuze ko atigeze yita ku magambo Dami Foreign amaze igihe amwandikaho amusebya, arimo no kuvuga ko ashaje cyangwa ko izina rye ryagabanutse mu muziki. Ariko yagaragaje ko kwinjiza umwana we muri ayo magambo ari ukurenga umurongo.
Yongeyeho ko uwo mu-influencer atari ubwa mbere avuga amagambo akomeretsa, anavuga ko hari n’aho yigeze kwifuza ko yapfa akiri muto, ibyo Tiwa Savage yahise yita amagambo mabi asubizwa ku wayavuze.
Abenshi bagaragaje ko kunenga umuntu w’icyamamare bishoboka, ariko kwinjiza abana mu magambo asebanya ari ibintu bidakwiye na gato.




