Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 74 utuye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara ukekwaho kuba ku itariki ya 19/11/2025 saa munani z’ijoro yarashatse kwica umugore we w’imyaka 57 amukubise umuhoro mu musaya.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko ubwo bari baryamye byageze mu ma saa munani z’ijoro arabyuka afata umuhoro wari munsi y’uburiri awumukubita mu musaya amusigaho aragenda.
Asobanura ko nyuma ubwo yari agarutse avuye mu Karere ka Kirehe aho yari yarahungiye, yishyikirije polisi. Avuga ko yamuhoye ko yahoraga amuca inyuma kandi ko n’umusambane we iyo babaga bahuriye mu nzira yamutukaga, abisabira imbabazi.
Icyaha cy’ ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




