Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko adaha agaciro impungenge zo gutinya gusohora ibihangano bye bitewe n’amakuru aba yiganjemo mu itangazamakuru, ashimangira ko nta kintu na kimwe cyamubuza gushyira hanze igihangano cye.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Alyn Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi wibanda ku ndirimbo zo kumvwa mu kanya gato ari byo bituma adahungabanywa n’uko igihangano cye cyasohoka mu gihe hari inkuru zindi zikomeye zirimo kuvugwa.
Ati: “Reka reka, nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye kuko n’igihe M23 ifata Bukavu ntiyigeze imbuza, nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko icyizere afitiye ibihangano bye gishingiye ku kuba indirimbo nziza igira ubuzima burebure, aho ishobora kumvwa n’igihe kirekire hatitawe ku byari biri mu makuru igihe yasohokaga.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ingahe uzaza kureba cyangwa kumva ya ndirimbo, ntazita ngo yasohotse mu gihe cy’amashusho y’urukozasoni ya Yampano.”
Alyn Sano yanavuze ko abona umuhanzi wishingikiriza gusa ku bigezweho mu gihe runaka atashyizemo umwihariko we aba yishyira mu kaga ko kuzima mu muziki.
Ati: “Umuhanzi ukurikira ibigezweho akaba ari byo aririmba gusa, ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho, akiza ashobora kuzima mu gihe runaka by’umwihariko iyo trend igeze ku musozo.”
Uyu muhanzikazi kandi yemeje ko ateganya gusohora album ye ya kabiri muri uyu mwaka, izakurikirana iyo yise “Rumuri”.
Ku bijyanye n’iyo album itaratangazwa izina, yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo zamaze kumenyekana zirimo “Chop Chop” yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, “Turn It Up” na “Fire”.
Asoza agira ati nta kintu na kimwe cyamubuza gukomeza gusohora indirimbo ze, kabone n’iyo hari ibindi bintu byaba byiganjemo mu itangazamakuru.




