5e09e9d3-574a-4396-b9f2-4ea764e88954

Wizkid agiye kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid, yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasohotse amashusho avuga ko ashobora kwiyamamariza kuyobora Nigeria.

Aya mashusho yasakaye ku wa 8 Mutarama 2026, agaragaza Wizkid ari kumwe n’inshuti n’umuryango, avuga ibijyanye na politiki mu buryo busa n’urwenya ariko bufite amagambo akomeye yatunguye benshi.

Mu byo yumvikanamo, Wizkid yagize ati: “Wizkid Political Party, WPP. Ndi kwiyamamariza kuyobora igihugu mu mwaka wa 20…”

Yahise ahagarika atavuze umwaka nyirizina, bituma benshi bibaza niba yari urwenya cyangwa igitekerezo gifite aho kigana mu gihe kizaza.

Ikirenzeho gutangaza kwiyamamariza kuyobora igihugu, Wizkid yanavuze ko atazifatanya n’amashyaka asanzwe muri Nigeria nka APC, PDP cyangwa Labour Party, ahubwo ko azashingira ku ishyaka rishya yise “Wizkid Political Party (WPP)”.

Ibi byatumye abantu benshi baganira cyane kuri iyi ngingo, bamwe babyakira nk’urwenya, abandi bakabifata nk’intambwe ishobora kuzakurikirwa n’ibikorwa bifatika.

Mbere y’uko Wizkid atangaje ibi, yari amaze kwandika amateka mashya, aho yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ugeze kuri miliyari 10 za streams kuri Spotify ku wa 8 Mutarama 2026.

Abenshi babonye ibi nk’ikimenyetso cy’uburemere n’ingaruka ijambo rye rifite muri Afurika no ku isi.

Uretse umuziki, Wizkid aherutse kwinjizwa nk’umunyacyubahiro muri Lagos Motor Boat Club, imwe mu makipe yihariye ahuriramo abakire, abayobozi n’abami muri Nigeria. Iki gikorwa cyabaye nyuma yo gutaramira muri gala yo gusoza umwaka, ahabwa icyemezo n’ingofero y’uyu muryango.

Abayobozi b’iyi club bavuze ko kwakira Wizkid ari ikimenyetso cy’uruhare rwe mu guhuza umuco, ubuhanzi n’imibereho y’abakomeye.

Kugeza ubu, Wizkid ntarasobanura neza niba amagambo ye yari urwenya cyangwa umugambi ufatika wa politiki. Icyakora, amashusho ye yakomeje gukurura impaka zikomeye, benshi bakomeza kwibaza niba Starboy ashobora kuzahinduka umunyapolitiki mu bihe biri imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *