Umuraperi w’Umunyarwanda Diez Dola yatangaje ko umwaka wa 2026 uzaba intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho avuye ku kugerageza byinshi atarangije agana ku gushyira mu bikorwa bihamye, gutegura neza no gukora mu murongo uhoraho.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Diez Dola yavuze ko mu myaka ibiri ishize yamaze igihe kinini yiga, agerageza amajwi atandukanye no kubaka umwimerere we, ariko ubu ageze igihe cyo gushyira umuziki ku rwego rwo hejuru mu buryo bufatika. Ati: “Narangije kwiga no kugerageza. Ubu ni ugushyira mu bikorwa neza, gutegura, guhoraho no kugira guhozaho.”
Yongeyeho ko atakiri guhatanira ibendera ry’abahanzi bakizamuka, ahubwo yibanda ku cyo ibihangano bye bizasiga yaba mu mibare n’ umurage.
Diez Dola yamenyekanye cyane muri hip-hop nyarwanda kubera amagambo akomeye, uburyo bw’imiririmbire bushingiye ku muhanda n’imbyino n’imbaraga ku rubyiniro. Ibyo byamuhaye amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye.
Mu cyumweru kimwe gusa, yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na The Ben na Bruce Melodie cyiswe ‘Nu-Year Groove’ muri BK Arena ku itariki ya 1 Mutarama, anitabira n’igitaramo cya Mavado na Shenseea – Fresh Year Fresh Riddims. Ibi byamushyize ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye, byongera kumwongerera icyizere no kumenyekana.
Nubwo atabifata nk’intsinzi z’iherezo, Diez Dola avuga ko ibyo byamufashije kwisubiramo akareba aho ahagaze mu ruganda rwa muzika.
Ku bijyanye n’ibihembo, yavuze ko atabiharanira, ariko ko yubaha icyo bisobanuye mu kumenyekanisha agaciro ku muhanzi. Ati: “Nshaka ko ibikorwa byanjye byiza byinjiza mu bihembo bya Afurika n’ibya mpuzamahanga.”




