Itsinda ry’abafana b’ikipe ya Manchester United rizwi nka The 1958, ryateguye imyigaragambyo igamije kwamagana uko iriya kipe iyobowe.
Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuba mbere y’umukino wa shampiyona y’Abongereza Manchester United izakiramo Fulham, tariki ya 1 Gashyantare.
Mu byo bariya bafana bifuza, harimo ko itsinda rizwi nka Glazer Family rifite iriya kipe na Sir Jim Ratcliffe uyiyoboye bayisohokamo.
Abafana by’umwihariko basaba ko habaho amatora yo gutakariza icyizere Ratcliffe bita “igicucu kidashoboye”, ndetse bakaba banamushinja guhindura uburimiro ikipe yabo.
Itsinda rya The 1958 risanzwe rigizwe n’abantu babarirwa mu 100,000.




