Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy n’umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe (Shizzo) basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.
Uyu muhango wabaye nyuma yo gusaba no gukwa, ukaba warakurikiwe n’ibirori byo kwiyakira byitabiriwe n’inshuti, imiryango n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro no mu itangazamakuru. Bombi bari basanzwe barasezeranye mu mategeko ku wa 8 Mutarama 2026, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumvikana mu 2024, ariko igenda imenyekana cyane mu 2025, aho Shizzo yambitse Tessy impeta y’urukundo mu birori byabereye i Dubai. Nyuma yaho, mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wafashe irembo kwa Tessy mu rwego rwo gutegura umubano wabo mu buryo bwemewe n’imiryango.
Ubukwe bwabo bwaranzwe n’ibyishimo byinshi, imyambaro ibereye ijisho n’umutekano mwiza w’ahabereye ibirori. Tessy yagaragaje akanyamuneza k’umugore wishimiye intambwe ateye, aho yemeje ko yamaze kuba umugore wa Shizzo imbere y’Imana, amategeko n’umuryango.
Shizzo, umaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu baraperi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, mu gihe Tessy yakomeje kwigaragaza mu itangazamakuru no mu biganiro byo kuri YouTube, cyane cyane muri “This & That” afatanyamo na Blandy Star.




