20260114_64414

Adel Amrouche ntakiri umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko umunya-Algérie Adel Amrouche wari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagaritswe kuri izo nshingano.

FERWAFA yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Iryo tangazo rivuga ko icyemezo cyo guhagarika uriya mutoza cyafashwe, “nyuma y’isengesura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko bwana Adel Atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.”

FERWAFA ivuga ko Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.

Yunzemo iti: “Turamushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”

Amrouche yari umutoza w’Amavubi kuva muri Werurwe 2025, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Umudage Frank Spittler.

Uyu mutoza yasezerewe nyuma yo kunanirwa kujyana Amavubi mu Gikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2025, nyamara ari zo nshingano nyamukuru yari yahawe.

Amakuru kandi avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi atabanye neza n’ubuyobozi bushya bwa FERWAFA.

Umutoza Amrouche mu mezi 10 yari amaze atoza Amavubi, yakinnye imikino umunani mu marushanwa yose. Muri iyi mikino yatsinzemo umukino umwe wonyine, atsindwa itandatu mu gihe yanganyije undi umwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *