096A7567-768x434

Umuyobozi wa RSC yakiriye ukuriye ‘Prison Fellowship International’

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ‘Prison Fellowship International’, Andrew Corley ku Cyicaro Gikuru cya RCS, hamwe n’ubuyobozi bw’ishami ryawo mu Rwanda, ‘Rwanda Prison Fellowship, baganira ku musaruro umaze kugerwaho no kongera ubufatanye muri gahunda z’igorora.

Ikiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku bimaze kugerwaho mu mikoranire iri hagati y’uyu Muryango na RCS kuva mu mwaka wa 2010, harimo: Guteza imbere imibereho y’abagororwa bahabwa ubumenyingiro buzababeshaho barangije ibihano, gufasha imiryango y’abagororwa gusura ababo igihe badafite ubushobozi, gufasha abana b’abagororwa no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barabgije ibihano.

Baganiriye kandi ku gushimangira ubufatanye busanzweho bwo kongerera imbaraga ibikorwa by’igorora no gufasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bifitemo ubushobozi buzababeshaho hanze bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Andrew Corley yashimiye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku mavugurura meza bwakoze mu Rwego rw’Igorora cyanecyane ingamba zashyizweho mu rwego rwo gufasha uwakoze icyaha kugororoka no kumufasha gutegura ubuzima azabamo nyuma yo kurangiza ibihano.

CG Murenzi yashimiye uyu muryango ku mikoranire myiza igamije guteza imbere imibereho y’abagororwa kuko iterambere ry’abo rigira uruhare mu gukumira insubiracyaha igihe baba basubiye mu miryango yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *