Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama, Perezida wa Angola, João Lourenço, uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye i Luanda, abayobozi b’amadini bo mu matorero gatolika n’abaporotesitanti (CENCO na ECC) yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola, ngo ibiganiro byibanze ku kuntu ibintu byifashe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi biganiro, nk’uko perezidansi ikomeza ivuga, bije nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, i Luanda.

Mu gihe cy’icyumweru, Umukuru w’igihugu cya Congo yakoze uruzinduko inshuro ebyiri mu murwa mukuru wa Angola kugira ngo aganire ku kibazo cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na mugenzi we, João Lourenço.





