finished_2025_with_my_soon_to_be_mrs__kavita_love_our_life_of_adventure_krikri_marie_and_i_1_-15a9c

Myugariro w’Amavubi agiye kurongora umugore babyaranye gatatu

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Phanuel Kavita, yatanze amarenga akomeye y’uko ari hafi kurushinga na Kristin Saunders, umufasha we bafitanye abana batatu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, Kavita yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Kristin Saunders, anahamya ko mu gihe cya vuba bazaba umwe. Yavuze ko yarangije umwaka wa 2025 ari kumwe n’uwiteguye kuba umugore we, ashimangira ko gusangira ubuzima mu rukundo ari ikintu kizahoraho.

Aya magambo yayavuze akurikiye amafoto bombi bafatiye i Dakar muri Sénégal, aho bari bagiye mu biruhuko.

Phanuel Kavita w’imyaka 32 akinira Birmingham Legion mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, yaciye mu makipe atandukanye arimo RSL Academy, Puerto Rico FC, St. Louis FC, Real Salt Lake ndetse na Clemson Tigers.

Uyu myugariro abaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi ukina hanze ugaragaje ko umwaka wa 2026 ushobora kuzamubona yasezeye ubugaragu, akurikira Kwizera Jojea wa Rhode Island, uherutse kwambika impeta Lorin Huff.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *