G--pI1aWQAA00z1

Tshisekedi yasesekaye i Davos aho yitabiriye inama ya WEF

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yamaze kugera i Davos mu Busuwisi, aho ari umwe mu bayobozi biyitabiriye inama ngarukamwaka ya 56 y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), iteganijwe guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 19-23 Mutarama 2026. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Umwuka w’ibiganiro.”

Ibinyamakuru bya Congo bivuga ko kwitabira kw’Umukuru w’igihugu cya Congo iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ya dipolomasi n’ubukungu ku Isi, bigaragaza icyifuzo cya DRC cyo kwihagararaho nk ‘”igihugu cy’ibisubizo” mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.

Iyi nama izibanda cyane ku ngufu n’ikoranabuhanga, inzego Repubulika ya Demokarasi ya Congo yumva ifitemo umwanya w’ingenzi nka kimwe mu bihugu bitanga amasoko akomeye ku Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu ikoranabuhanga no mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ku ruhande rwe, kuri iki Cyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yasubitse urugendo yari gukorera i Davos yitabiriye inama ya WEF kubera umwuzure ukabije wangije ibikorwa remezo ndetse ukagira ingaruka ku bihumbi amagana mu gihugu giherereye muri Afurika y’amajyepfo.
Abinyujije kuri facebook kuri iki Cyumweru gishize, Chapo yanditse ko Mozambique “iri mu bihe bitoroshye … (kandi) icy’ibanze muri iki gihe ni ugukiza ubuzima”.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje muri raporo yabyo ku Cyumweru, ko imvura nyinshi kuva mu Kuboza rwagati yateje imyuzure ikabije mu ntara za Gaza (yo muri Mozambique), Maputo na Sofala, aho amazi yarengereye inzuzi n’ibibaya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *