G-5Pj6MWcAATtEi

HRW iravuga ko kuva muri Uvira kwa AFC/M23 byasize abaturage mu menyo y’Abawazalendo

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, HRW, uravuga ko kuva kwa AFC/M23 bitunguranye mu Mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku itariki ya 17 Mutarama 2026, byasize abaturage mu kaga gakomeye biturutse ku mitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Mutarama, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo zasubiye mu Mujyi wa Uvira, wa kabiri mu bunini muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23, bari bawumaranye ukwezi kurenga, bawuvuyemo. HRW ivuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ihabwa inkunga n’Igisirikare cya Congo (FARDC), ifite amateka yo guhohotera abaturage mu turere igenzura.

Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru ku Biyaga Bigari muri Human Rights Watch, yagize ati: “Kuba Ingabo za Congo zihari gusa ntibizaba bihagije kugira ngo birinde abaturage Wazalendo nibakomeza gufasha cyangwa kwihanganira imitwe yitwara gisirikare ihohotera abantu.”

Yakomeje agira ati: “Abategetsi ba Congo bagomba kwihutira kugarura umutekano no kurinda umutekano w’abaturage bose, harimo n’Abanyamulenge.”

Mu nkuru igaragara ku rubuga rwa HRW, havugwamo ko binyuze mu buhamya bw’abatangabuhamya no kugenzura amafoto na videwo byahafatiwe, habaruwe ibikorwa by’ubusahuzi bukabije, nyuma y’igenda rya M23, ahasahuwe ingo, amaduka, amatorero, n’inyubako za leta, harimo n’ingo z’Abanyamulenge.

Human Rights Watch yakurikiranye yemeza aho amashusho, yerekana abantu batamenyekanye bambaye imyenda ya gisivili basahura urukiko rw’umujyi, itorero rya Methodiste risengerwamo n’Abanyamulenge, resitora, inyubako y’ibiro bya leta, n’icyambu cya Kalundu, yafatiwe hifashishijwe uburyo bwa ‘geolocalisation’. Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko abantu benshi bakomeretse, kandi Human Rights Watch iri gukora iperereza kuri raporo z’ubwicanyi bwakorewe abasivili kuva M23 yavaga mu mujyi.

Umuturage wa Uvira yagize ati: “Duhangayikishijwe n’umutekano wacu.” Ati: “Ubu, hari ibibazo by’abasirikare cyangwa Wazalendo bazenguruka basaba telefoni z’abantu bakabarasa.”

Human Rights Watch ivuga ko yasuzumye amakuru yizewe avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo yabujije abantu guhungira mu karere ka Hauts Plateaux, akarere k’imisozi miremire ibarizwa muri teritwari za Fizi, Mwenga, na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, bitera abaturage impungenge zo kumenya inzira ziri nyabagendwa nyuma yo kugenda kwa M23. Izi mpungenge zishimangirwa no gukomeza gufunga umupaka n’u Burundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *