G_L3XxMXQAA8Ee7

Imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata igeze kuri 80%

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’U Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) na Visi Meya Yvette Imanishimwe basuye ahubakwa inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata bareba aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Iyi nzu y’ababyeyi (Materinity) iri kubakwa mu bitaro bya Nyamata izaba ifite ibitanda by’ababyeyi 120, ibitanda 60 byakira impinja zigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye (Baby Incubators) n’igice cyakira abivuza bataha.

Kugeza ubu imirimo yo kuyubaka iyi nzu igeze ku kigero cya 80.49%.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *