Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE) campus ya Butaro, mu Karere ka Burera, umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 30 basoje amasomo y’ubuvuzi b’aba ‘Doctors’ na 48 basoje ku rwego Master of Science in Global Health Delivery.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Nsengiyumva, ni we wayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo ajyanye n’ubuvuzi muri University of Global Health Equity (UGHE).
Iyi Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange, UGHE [University of Global Health Equity], kandi irizihiza imyaka 10 ishize itanga amasomo y’ubuvuzi mu buryo bugezweho.

UGHE yatangijwe mu Rwanda, na Dr Paul Farmer, wapfuye mu 2022, abinyujije mu Muryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.
Kuri ubu iyi Kaminuza ikorera i Butaro mu Karere ka Burera, itanga amasomo muri porogaramu zigeze kuri esheshatu zo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




