Bamwe mu basirikare b’u Burundi barasaba umucyo nyuma y’ibintu byabaye, kuri uyu wa Mbere, kuri konti zabo ubwo bajyaga gufata imishahara, aho ngo habaye ibintu bitangaje bakabona bongejwe umushahara hashira akanya gato bakayoberwa aho amaffaranga agiye nk’uko umwe muri bo yabitangaje.
Umwe mu basirikare wagejeje iki kibazo ku ishyirahamwe FOCODE riharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko bakeneye umucyo ku bintu byabaye ku mishahara yabo.
Ati: ” Uyu munsi hari ibintu bidasobanutse byatubayeho. Mu gitondo twabonye imishahara, dusanga batwongeje. Nka caporal-chef yasangaga bamwongeje 200.000 Fbu. Ariko hashize amasaha atatu, ayo mafaranga bahise bayakuraho ku konti zacu. Hari abari bamaze kuyakuraho, abo ntituzi uko bizagenda. Agahinda ni kose mu basirikare. Dukeneye umucyo kuri ibi bintu.”
Biravugwa ko abasirikare b’u Burundi bahembwa intica ntikize, bikaba bisigaye bituma abasirikare batoroka bakajya i Dubai nubwo Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gen. de Brigade Gaspard Baratuza aherutse guhakana ayo makuru.
Uyu musirikare wavuganye na FOCODE we avuga ko mu nkambi yabo hamaze gutoroka abagera ku 100. Ati: ” Abo ni bo bazi, abo twe tuzi bararenga abo. Mu bisanzwe aho ibintu bigeze igisirikare nta pelo gifite muri iki gihe. Mu mvugo yacu, iyo tuvuze ipelo bisobanura umubare w’abasirikare bari ku kazi. Umukuru w’igisirikare aramutse avuze ko azi neza abasirikare asigaranye yaba ari umubeshyi rwose.”
Abasirikare rero ngo bari bishimye bazi ko bongejwe umushahara, ariko ibyishimo byabo byamaze akanya gato. Barasaba ko bahabwa umucyo ku byabaye kuri uyu wa Mbere nubwo hataramenyekana niba byabaye ku basirikare bose cyangwa byabaye ku bari mu bice bimwe.




