Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bemeje ko Rodrigo Duterte wahoze ari Perezida wa Philippine afite ubushobozi bwo kwitabira iburanisha ry’ibanzirizasuzuma ku byaha ashinjwa byibasiye inyokomuntu.
Ku itariki ya 23 Gashyantare, ICC izasuzuma niba dosiye y’ubushinjacyaha burega Duterte ikomeye ku buryo yakoherezwa mu rubanza.
Abunganira Duterte mbere bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 80 adafite ubushobozi bwo kwitabira mu rubanza rwa ICC bavuga ko ikibazo cyo mu mutwe “cognitive impairment “. Afungiwe i La Haye kuva muri Werurwe 2025.
Araregwa kuba nyirabayazana w’ubwicanyi bwinshi bwakozwe mu gihe yise icy’intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, aho ibihumbi by’abacuruza ibiyobyabwenge bato, ababikoresha n’abandi bishwe nta rubanza.
Duterte yabaye Perezida wa Philippines kuva mu 2016 kugeza mu wa 2022. Yahaye impamvu intambara ye yo kurwanya ibiyobyabwenge avuga ko amahoro n’umutekano bizaharura inzira y’iterambere ry’ubukungu.
Abacamanza ba ICC bagendeye ku bitekerezo by’itsinda ry’inzobere mu buvuzi, bavuze ko bishimiye kumva ko Duterte “ashoboye gukoresha neza uburenganzira bwe bwo kuburanishwa bityo akaba akwiriye kugira uruhare mu ibanzirizarubanza”.
Abacamanza ba ICC bavuze kandi mu cyemezo cyabo cyo ku wa Mbere bavuze ko ubushobozi bwo mu mutwe bukenewe mu “gukoresha mu buryo busobanutse uburenganzira bwo kuburanishwa no guhabwa ubutabera.
Umudepite witwa Leila de Lima, umwe mu banegura cyane Duterte wari ufunzwe igihe yari ku butegetsi ku byaha ashinjwa byaje kugaragara ko ari ibinyoma, yagize ati: “Iki cyemezo kibwira abahohotewe ko mu ibarwa rya Duterte muri ICC, amajwi yabo atazashyirwa ku ruhande kubera guhunga tekiniki.”
Muri Werurwe 2025, Duterte yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Manila nyuma y’uko umubano w’umuryango we n’uwamusimbuye, Perezida Ferdinand “Bongbong” Marcos Jr, usenyutse.
Ifatwa rye ryatandukanije Abanyafilipine ndetse muri Gicurasi umwaka ushize, Duterte yatorewe kuba umuyobozi w’Umujyi wa Davao nubwo yari muri gereza.
Umukobwa we, Sara Duterte, Visi-Perezida wa Philippine kuri ubu, na we biteganijwe ko aziyamamariza kuba perezida mu matora yo mu 2028, aho Marcos atemerewe kwiyamamariza manda ya kabiri.



