Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Gashyantare 2026, ku Gicumbi cy’intwari i Remera, Perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame, bifatanyije n’abandi bayobozi mu gushyira indabo ku cyimenyetso cy’ubutwari mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: ” Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, unahagarariye abadipolomate mu Gihugu, na we yunamiye Intwari z’u Rwanda, anashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari.

Intwari zizihizwa kuri uyu munsi ngarukamwaka ziri mu byiciro bitatu ari byo:
Icyiciro cy’Imanzi
Iki cyiciro kibarizwamo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema ndetse n’ingabo itazwi ihagarariye izindi ngabo zose zitangiye igihugu.

Icyiciro cy’Imena
Iki cyiciro kibarizwamo umwami Mutara wa III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Niyitegeka Felicite ndetse n’abanyeshuri b’Inyange.
Icyiciro cy’Ingenzi
Muri iki cyiciro nta muntu uraboneka ujyamo ariko urwego rubishinzwe CHENO rukomeje ubushakashatsi bwo gushaka abantu bazakomeza kujya muri ibi byiciro byose hagendewe ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kwitangira igihugu cyangwa kugiteza imbere.





