Ihuriro rya politiki ry’ububyutse (REPOP) ryatangaje ko ryirukanye Claude Ibalanky Ekolomba, nyuma yo kwinjira muri AFC / M23. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama 2026, n’abanyamuryango bashinze ihuriro ndetse n’inama y’abaperezida b’imitwe ya politiki y’abanyamuryango b’ihuriro.
REPOP ivuga ko byagaragaje kwiheza k’umuntu uvugwa, urebye ibikorwa bye bivuguruzanya rwose n’umurongo wa politiki n’indangagaciro bagenderaho.
REPOP isobanura ko Claude Ibalanky yinjiye muri AFC / M23 ku giti cye, ” kandi nta ngaruka ibyabaye “byagira ku rwego rwa politiki y’igihugu, anashimangira ko iki gikorwa cye “nta na hamwe” gihuriye n’ihuriro.
Ati: “Birakomeye kubona perezida washyizweho n’abanyamuryango bashinze ihuriro, ari we Claude Ibalanky Ekolomba, yaragiye kwifatanya n’abanzi ba DRC, AFC / M23. Turashaka gusobanurira abaturage mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga ko Bwana Claude Ibalanky Ekolomba atigeze ashinga ihuriro rya pokitiki rya REPOP.”
Bongeyeho ko ahubwo bo nk’abashinze ihuriro birukanye Ibalankay ku buyobozi bwa REPOP.
Bakomeje bagira bati: “Twongeye gushimangira ko dushyigikiye umukuru w’igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, aho tubona ejo hazaza heza h’igihugu cyacu gikundwa kandi cyiza. Ihuriro ry’abanyapolitiki ry’ububyutse rishyigikiye Umukuru w’igihugu ritagendeye ku nyungu zoroheje kandi zishingiye ku bwikunde, ahubwo ku bw’imibereho myiza y’igihugu cyacu, Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kubw’ibyo Claude Ibalanky Ekolomba yirukanwe muri REPOP kandi ntashobora na gato guhagararira REPOP.”
Ibi bije nyuma y’uko Claude Ibalanky wahoze ari umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Gukurikirana Amasezerano ya Addis Abeba, agaragaye ku wa Gatandatu i Goma ari kumwe n’abayobozi ba AFC / M23.




