WAFCON1

Morocco yahimye CAF yanga kwakira igikombe cy’Afurika mu bagore

Morocco yanze kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore 2026 (WAFCON), icyemezo cyatunguranye cyashyize umupira w’amaguru w’abagore muri Afurika mu rujijo, hasigaye amezi make cyane ngo iri rushanwa rikomeye ritangire. Nyuma y’iki cyemezo, Afurika y’Epfo ni yo yahise itangazwa nk’igihugu kizasimbura Morocco mu kwakira iri rushanwa.

Ibi byemejwe ku mugoroba wo ku Cyumweru na Minisitiri wungirije ushinzwe Siporo, Umuco n’Ubuhanzi muri Afurika y’Epfo, Peace Mabe, wavuze ayo magambo mu muhango wo gutanga ibihembo bya Super League wabereye i Johannesburg.

“Afurika y’Epfo yemeye kwakira WAFCON 2026 kuko dufite ibikorwaremezo n’ubushobozi bihagije. Morocco yatubwiye ko itakibashije gutegura iri rushanwa, natwe duhita twitegura kuryakira,” Peace Mabe.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ryatanzwe na Leta ya Morocco cyangwa CAF risobanura impamvu nyakuri yo kutakira iri rushanwa. Icyakora, abasesenguzi benshi bahuza iki cyemezo n’amakimbirane n’akajagari byabaye mu mukino wa nyuma wa AFCON 2025, aho Morocco yatsinzwe na Sénégal igitego 1–0 i Rabat.

Uwo mukino waranzwe n’imvururu, imyigaragambyo y’abafana, gucika intege kw’abakinnyi ba Sénégal, ndetse n’ibihano byafashwe na CAF ku mpande zombi, bigasiga isura mbi ku irushanwa ryari rigamije kugaragaza iterambere ry’umupira w’amaguru wa Afurika.

Nyuma y’ibi, muri Morocco havutse impaka ndende mu baturage no mu banyapolitiki, aho benshi bibajije niba igihugu cyakomeza kwakira amarushanwa ya CAF nyamara kigahora gihura n’igitutu, kunengwa n’ibihano, n’ubwo kiba cyarashoye amafaranga menshi mu kubaka stade n’ibikorwaremezo.

Gusimburwa kwa Morocco byashyize Afurika y’Epfo mu nshingano zikomeye, kuko hasigaye hafi iminsi 60 gusa ngo WAFCON 2026 itangire. Iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki ya 17 Werurwe kugeza ku ya 3 Mata 2026, ariko hari amakuru avuga ko ryasubikwaho ibyumweru bibiri kugira ngo hongerwe igihe cyo kwitegura.

Afurika y’Epfo, yegukanye WAFCON ya 2022, ifite ubunararibonye mu kwakira amarushanwa akomeye, bikaba bitanga icyizere ko n’ubwo igihe ari gito, irushanwa rizagenda neza.

CAF ntiraratangaza niba Morocco izahabwa ibihano kubera kwanga kwakira iri rushanwa ku munota wa nyuma, cyangwa niba izirengagiza iki cyemezo kubera uko byagenze. Ariko ikigaragara ni uko iki kibazo cyongeye kugaragaza ko kwakira amarushanwa ya Afurika atari icyubahiro gusa, ahubwo ari n’umutwaro uremereye w’igitutu cya politiki n’amarangamutima y’abafana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *