Nyuma yo guhambirizwa mu ikipe ya Chelsea, Jose Mourinho yagaragaje ko yifuza kuza muri Man. Utd

Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Chelsea akaza gutsindwa n’amakipe atabarika bikanamuviramo guhambirizwa riva, ubu noneho yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United ibaruwa ifite amapaji 6 asobanura uburyo yiyumvamo kuba yatoza iyi kipe, kandi ko yashobora kubahiriza amahame ayigenga.
Mourinho wirukanwe muri Chelsea mu kwezi gushize, yeruye avuga ibiri ku mutima we, aho yatangaje ko inzozi ze zo gutoza Man Utd zishobora kuba impamo.
jose-mourinho
Mourinho yatangaje ibi mu gihe anavuga ko umutoza Louis Van Gaal watozaga Man Utd ashaje mu bitekerezo, biteganywa ko ashobora kwirukanwa vuba.
Yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere nawe araba amaze kubikirwa imbehe bitewe nuko nta musaruro ufatika arimo kugaragaza, ibyo byatumye Jose Mourinho agaragaza imigabo n’imigambi yafatira ManUtd aramutse agiriwe ikizere akayitoza.
Jose Mourinho usanzwe uzwiho kwigirira ikizere yahise yiha inshingano zo gutoza Man Utd nyuma yo kuva muri Chelsea, akaba yatangaje ibi mu gihe byanugwanugwaga.
Ku myaka ye 52 y’amavuko, Mourinho avuga ko atanabasha guhambura udushumi tw’inkweto twa Vana Gaal wari usanzwe atoza ikipe ya Man Utd, ko amwubaha cyane dore ko uyu mutoza w’umuholandi yatoje ikipe ya Barcelona kuva mu 1997 kugeza 2000 ibi bigatuma Mourinho amwubahira ubwo burambe n’ubunararibonye afite.
Gusa nyuma y’uko Southampton itsinze Man Utd mu mpera z’iki cyumweru, byatumye hagaragara ko igihe cyo kwirukanwa kwa Van Gaal kigeze nta yandi mananiza, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mirror.
man
Ibyifuzo bya Mourinho byo gutoza Man Utd ngo byatumye yibuka ibihe yagiye anyuramo bitandukanye byaba ibyiza n’ibibi ariko ubu ngo ntateze gusubira inyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *