Umukinnyi w’Umunya-Espagne Pau Marti ukinira ikipe ya NSN Development Team ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026, akoresheje amasaha 3, iminota 10 n’amasegonda 10 ku ntera ya kilometero 134,6.
Iri siganwa ryabaye ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, abasiganwa bahagurukira i Nyamata basoreza i Huye. Mu ntangiriro, abakinnyi bagendeye hamwe, ariko nyuma haza gutandukana igikundi cy’abakinnyi batatu barimo Heidemann, Martins na Erasmus, bashoboye gushyiramo intera hagati yabo n’abandi.
Aba bakinnyi bayoboye isiganwa igihe kinini, begukana amanota ya sprint n’ay’imisozi itandukanye, ariko mu bilometero bya nyuma igikundi kinini cyabashije kubafata, bituma isiganwa rishyira iherezo ku kurushanwa gukomeye.
Mu gusoza, Pau Marti ni we wahize abandi, akurikirwa na Henok Mulueberhan wabaye uwa kabiri, naho Mauro Cuylits aba uwa gatatu. Umunyarwanda waje hafi ni Nsengiyumva Shemu wa Team Rwanda wabaye uwa 20.
Tour du Rwanda 2026 irakomeza ku wa Kabiri, aho abasiganwa bazahagurukira i Huye berekeza i Rusizi ku ntera ya kilometero 145,3.




