Mu 2017, Mkapa yaje mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wari watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu

Umusanzu wa Benjamin Mkapa warenze Tanzania_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 yatangaje ko umusanzu wa Benjamin Mkapa waraye apfuye warenze Tanzania yabereye Umukuru w’Igihugu.

Mu masaa sita y’ijoro ry’uyu munsi ni bwo Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yatangaje ko Benjamin Mkapa yapfuye. Uyu musaza wavutse mu 1938 yaguye mu bitaro bya Muhimbili biri mu mujyi wa Dar es Salaam.

Umuryango Mkapa yasize, abanyapolitiki barimo abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bamuzi, bababajwe n’uru rupfu.

Perezida Kagame yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko ababajwe n’urupfu rwa Benjamin Mkapa. Ati: “Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wabaye Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, Abanyatanzania ndetse n’inshuti yanjye Perezida Magufuli.”

Yakomeje avuga ko uru rupfu rwakoze ku mutima w’Afurika yose bitewe n’uko ibikorwa bye byarenze Tanzania. Ati: “Ni umuntu waharaniye cyane agaciro k’Afurika, umusanzu we warenze Tanzania.”

Banjamin Mkapa yayoboye Tanzania manda ebyiri (1995-2005). Nyuma yaho, yakomeke kugaragara mu bikorwa bya politiki. Yabaye umuhuza w’impande zari zishyamiranye muri Kenya ubwo Raila Odinga atumvikanaga na Perezida Uhuru Kenyatta, ndetse ahuza impande zitumvikanaga mu Burundi, nyuma y’imvururu zabayeyo mu 2015.

Yari inshuti y’u Rwanda. Muri Kanama 2017, we n’abakuru b’ibihugu n’ababihagarariye, bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye tariki ya 18.

Muri Mutarama 2018 nk’umushyitsi mukuru, Mkapa yitabiriye umuhango wo gushyikiriza Ikigo cy’Igihugu cy’Itembere (RDB) impano y’ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 27 bwo kwaguriramo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Iyi mpano yatanzwe na African Wildlife Foundation, umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba mashyamba/pariki.

Icyo gihe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije. Ati: “Nshimishijwe n’uruhare ngize mu gikorwa cyo kwegurira guverinoma uyu mutungo, kuko yagize uruhare rugaragara mu guharanira kurinda ibidukikije.”

Yagaragaje ko abayobozi b’u Rwanda batandukanye na bamwe muri Afurika bafata ibyemezo bigira ingaruka mbi ku bidukikije. Ati: “Kuko badasobanukiwe akamaro ko kubibungabunga.”

Mu 2017, Mkapa yaje mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wari watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu
Mu 2017, Mkapa yaje mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wari watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Mu 2018, Mkapa yari umushyitsi mukuru mu muhango RDB yaherewemo ubutaka bwo kwaguriramo Pariki y'Ibirunga
Mu 2018, Mkapa yari umushyitsi mukuru mu muhango RDB yaherewemo ubutaka bwo kwaguriramo Pariki y’Ibirunga

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *