Mu mirwano yashyamiranyije abarwanya leta muri Bururi yahitanye abasirikare batanu naho abandi 10 barakomereka. Iyo mirwano ikaba yatangijwe n’ingabo n’abapolisi ba leta bagabye igitero kuri aba barwanyi batavuga rumwe na leta iriho mu Burundi.
Iyo ntambara yabereye mu ishyamba rya Bururi rihana imbibi n’umujyi wa Bujumbura. Abaturage bo ku musozi wa Rubimba uhana imbibi na zone ya Gasasa bavuga bagiye kumva bakumva urusaku rw’amasasu hari nka saa cyenda na makumyabiri.
Radio ijwi rya Amerika ivuga ko yagiye ahabereye imirwano mu bice bibiri igice kimwe giherereye muri Komini ya Bugamba mu ntara ya Bururi urundi ruhande ruri muri Mukike mu ntara ya Bujumbura Rural .
Iryo shyamba rifite hegitali 10 z’uburebure. Ubwo iyi radio yahageraga yasanze nta muntu n’umwe uri muri ako gace uherereye aho hafi yaba abitwaje intwaro cyangwa abo ku ruhande rwa leta.
Umuyobozi w’intara ya Bururi Christian Nkurunziza avuga ko mu bitwaje intwaro haguyemo abantu 2. Abo bantu bitwaje intwaro bari mu birindiro 5 nk’uko radio Ijwi rya Amerika ibyemeza.
Ku ruhande rw’abitwaje intwaro bambuwe intwaro 1 ya Kalashnikov ibyuma bya gisirikare, ibyo kurya birimo ibishyimbo n’ibindi binyampeke.
Uruhande rwa leta ruvuga ko nta musirikare cyangwa umupolisi wahasize ubuzima ariko amakuru atangazwa n’abaturage bari hafi y’ahabereye imirwano bemeza ko igisirikare cyatakaje abarwanyi bacyo batanu hakomereka abandi 10.
Impamvu yatumye abarwanyi babasha kwivuna abasirikare ba leta, abaturage bari muri aka gace bavuze ko aba barwanyi bari baburiwe ko bari buterwe bituma nabo bafata ingamba zo kwirinda.
Abaturage muri aka gace bo bavuga iyi mirwano yatumye bahunga cyane cyane urubyiruko kuko ngo iyo habaye imirwano arirwo ubutegetsi buheraho buta muri yombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



