Itohoza ku byavugwaga ko Gen Laurent Nkunda yarashwe amasasu atatu mu gituza

Nyuma y’amakuru yacicikanye mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga ko Gen Laurent Nkunda yasanzwe yarashwe amasasu atatu mu gituza, aya makuru ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa.
Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umusingi, mu nkuru cyasohoye muri numero yacyo ya 96 yo kuwa 26 Mutarama-4 Gashyantare 2016, bagaragaza ko Gen Laurent Nkunda atarashwe, ahubwo ko ameze neza.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibyo bihuha byakwirakwijwe biturutse mu Burundi, bitangajwe na bamwe mu basirikare bakomeye b’icyo gihugu, ngo babikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga (social media) bagaragaza ko Gen Nkunda yarasiwe mu Rwanda.
nkunda
Ngo ibi byose nta yindi ntego ababitangaje bari bafite ngo uretse gushaka guharabika u Rwanda dore ko umubano w’ibi bihugu byombi udahagaze neza muri iyi minsi, gusa ngo Gen Nkunda ni muzima kandi ntiyanarashwe.
Muri ntangiriro z’umwaka wa 2014, nibwo amakuru nkaya yacicikanye mu bitangazamakuru ko Gen Laurent Nkunda yitabye Imana, nyuma ayo makuru aza kunyomozwa n’abo mu muryango we ba hafi ndetse n’inshuti ze zibasha kuvugana na we aho afungiye mu Rwanda.
Mu myaka 3 ishize, u Rwanda rwatangaje ko Gen Laurent Nkunda wahoze ari Umukuru w’umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu Rwanda kuva mu 2009, ikibazo cyo gusubizwa mu gihugu cye cyangwa se koherezwa ahandi cyari cyaratangiye kuganirwaho, ariko gicibwamo n’imirwano yongeye kuvuka muri Congo.
Inzitizi zaje muri icyo kibazo kandi ni uko u Rwanda ngo rudashobora kohereza abantu mu bihugu bigifite mu mategeko yabyo igihano cy’urupfu.
General Laurent Nkunda ni muntu ki?
Laurent Nkunda yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Nyuma Gen Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yigumira mu mashyamba yo mu karere ka Masisi, aho yashyizeho ubutegetsi bwihariye bwo kuyobora utwo duce, abushyiriraho n’urwego rwa Politiki yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *