Ngo icyaha Col. Tom Byabagamba aburanishwa cyo gusuzugura ibendera nticyariho mu mategeko

Col Tom Byabagamba aravuga ko adakwiriye kuburanishwa icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu ubwo muri Sudani kuko amategeko ahana y’igihugu atigeze ateganya igihano cy’uwakoze icyaha mu mahanga ubwo icyo cyaha cyakorwaga.
Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Col. Tom Byabagamba na bagenzi be ku byaha bitandukanye, Col. Tom Byabagamba yasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko atakurikiranwa ku cyaha cyo gusuzugura ibendera bitewe nuko cyakorewe hanze, ndetse n’itegeko ryagenderwagaho icyo gihe rikaba ribyemeza.
Icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’u Rwanda uyu musirikare akurikiranyweho, yagikoze mu mwaka wa 2013 mu gihugu cya Sudani y’Epfo ubwo yari umugaba wungirije w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu ( UNAMIS).
Muri icyo gihe ubwo hatahwaga ikigo cya Rwanda Aviation Unity muri icyo gihugu, hazamuwe ibendera ry’u Rwanda ndetse n’iry’umuryango w’Abibumbye, hanyuma mu gihe ayo mabendera yazamurwaga, abasirikare bakuru bari aho bayaha icyubahiro(batera isaruti) gusa Col Tom Byabagamba we akaba atarabikoze kimwe na bagenzi be, ibintu ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko yasuzuguye ibendera.
Hifashishijwe amashusho (Video) y’icyo gikorwa, ubushinjacyaha bwagaragaje uko icyo gikorwa cyagenze, ruheraho rwemeza ko kuba Col Tom atarahaye icyubahiro ibendera kimwe n’abandi ari ukurisuzugura kandi akabikora ku bushake.
Col. Byabagamba yasabye ko ataburanishwa iki cyaha kuko cyabereye hanze y’igihugu.
Ubwo hari hamaze kwerekanwa aya mashusho, Umwunganizi wa Col. Tom Byabagamba, Me. Gakunzi Valery, yerekanye inzitizi mu rukiko avuga ko iki cyaha uwo yunganira akurikiranyweho yagikoreye hanze y’u Rwanda kandi akavuga ko itegeko ryagombaga kumuhana ritemera ko umuntu wakoreye icyaha mu mahanga agikurikiranwaho uretse iyo mu gihugu yagikoreyemo gihanwa kimwe no mu Rwanda.
Yavuze ko ukurikije iryo tegeko uwo yunganira adakwiye gukurikiranwa kuri iki cyaha, bityo asaba urukiko ko rutamukurikirana.
Ibi byahise byamaganwa n’umushinjacyaha Capt. Faustin Nzakamwita wavuze ko Col. Byabagamba agomba gukurikiranwa kuri iki cyaha kuko ngo aho umuntu yakorera icyaha hose agikurikiranwaho n’inkiko z’u Rwanda.
Yifashishije ingingo y’itegeko ngenga ryo mu mwaka wa 2012, Capt. Nzakamwita yasobanuye ko ritanga uburenganzira ku nkiko z’u Rwanda bwo gukurikirana umuntu wese wakoze icyaha gikomeye agikoreye hanze y’u Rwanda, mu gihe icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

byabagamba
Me Gakunzi Valerie, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza

Me. Valery yasobanuye ko ubwo iki cyaha cyakorwaga, itegeko ryatangaga uburenganzira bwo kudakurikirana umuntu wakoreye icyaha hanze y’igihugu ryari rigikoreshwa (ubu rikaba ryarahinduwe), bityo ngo ninaryo urukiko rukwiye kugenderaho ku cyaha cya Col. Tom Byabagamba cyo gusuzugura ibendera.
Capt. Nzakamwita ku ruhande rw’ubushinjacyaha we yashimangiye ko iyo itegeko risohotse icyaha kitaratangira kugenzwa, hakurikizwa itegeko rikoreshwa mu gihe icyaha kigenzwa, bityo ngo ikaba ariyo mpamvu Col. Byabagamba nawe akwiye gukurikiranwa nkuko itegeko ririho ubu ribiteganya.
Nyuma y’izi mpaka ku mpande zombi, urukiko rwasabye ko rwabanza rukareba icyo amategeko ateganya rukabona gutanga umwanzuro.
Rwemeje ko urubanza ruzasubukurwa ejo tariki 28 Mutarama 2016, ari nabwo ruzatanga umwanzuro.
SGT Francois Kabayiza we arasaba ibihembo
Ubwo yireguraga ku byaha bibiri ashinjwa birimo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko ndetse no guhishira nkana ibimenyetso byari gufasha kugenza icyaha gikomeye, Srgt. Kabayiza yavuze ko atigeze atunga imbunda kubera ko imbunda ebyiri ashinjwa zari iza Rtd. Brg Gen. Frank Rusagara yari asanzwe abereye umushoferi.
Yavuze ko ubwo Gen. Rusagara yari mu gihugu cy’Ubwongereza mu butumwa bw’akazi, ngo yasigaye arinze inzu ye ari nayo yari ibitsemo izo mbunda, ariko akemeza ko nubwo yari azirinze atazitirirwa kuko nyirazo yari ahari kandi akaba anaziyemerera.
Srgt. Kabayiza yahakanye ko kandi yajyanye izi mbunda kwa Col Byabagamba mu rwego rwo guhishira ibimenyetso nkuko abishinjwa, ahubwo yemeza ko byari mu buryo bwo kuzicungira umutekano kugira ngo zidakoreshwa mu guhungabanya umutekano.
Ubushinjacyaha buvuga ko Srgt. Kabayiza ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha atigeze abugaragariza aho izo mbunda ziri, ahubwo ngo akabivuga ahawe uburenganzira na Gen. Rusagara, bityo ngo akaba yarabikoze mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Srgt. Kabayiza nta burenganzira yari afite bwo kujyana izi mbunda bitewe nuko yari yaramaze gusezererwa mu ngabo, cyangwa ngo yanazijyana akazijyana kuri Military police aho kuzijyana kwa Col. Tom Byabagamba.
Me. Milton Nkuba wunganira Kabayiza, yavuze ko uwo yunganira nta kosa yakoze ryo kujyana izi mbunda kwa Col Byabagamba, ahubwo ngo akaba abona yagakwiye kubishimirwa kuko ngo iyo atazijyana ziba zarateje ibibazo, bityo akaba abona yarashyize mu gaciro.
Yemeje kandi kuba izi mbunda zitarifashishijwe mu gukora icyaha, ngo nta cyaha cyagashinjijwe umukiriya we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *