Kigali: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 agiye gupimwa ubwonko

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwategetse Ubushinjacyaha gukoresha ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe umusore w’imyaka 19 ukurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha bwanasabwe kugenzura niba uriya musore nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina agendana, igihe basanga azifite byakongera uburemere bw’igihano aramutse ahamwe n’icyaha. Ibi bizamini bibiri ngo nibikorwa bizafasha Urukiko mu guca urubanza.

The New Times BWIZA ikesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe uyu musore byagaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe nta cyaha cyamuhama ahubwo yajyanwa mu bigo byita ku bantu bameze gutyo.

Inzira z’ubutabera ku bakekwaho ibyaha ziteganya ko uwo basanze yarakoze igikorwa kigize icyaha abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe icyo gihe ntabwo abiryozwa.

Mbere Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’Igifungo cya Burundu uriya musore ukekwaho guhohotera bishingiye ku gitsina abana b’abahungu 17 bo muri Gasabo. Ukekwaho icyaha yaburanye yemera ibyaha byose aregwa.

Abana bahohotewe bafite imyaka hagati y’7 na 14, ukekwaho icyaha yavuze ko yabashukishaga ibikinisho nyuma akabasambanya.

Ibyo akekwaho akaba abyemera, ngo byakozwe hagati ya Kanama n’Ukwakira 2020, uriya musore akaba akekwaho ko yahohoteye abana 17.

Amakuru avuga ko uriya musore yaretse ishuri muri 2015 atangira kujya akora ibikinisho yanagurishaga mu baturanyi be. Ukekwa atuye mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Urukiko ruzaterana tariki 14 Mutarama babwirwa ibyavuye muri biriya bizamini bibiri byategetswe Ubushinjacyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *