Igisirikare cya RDC kiri gushakisha kajugujugu yacyo yazimiriye muri Ituri

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yaburiwe irengero kuva ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Bunia muri Ituri.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yabwiye Ikinyamakuru Actualité ko indege yazimiye iri muri ebyiri zari zerekeje mu gace ka Kisangani zitwaye Itsinda ry’abasirikare bo mu karere ka gatatu zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Yagize ati: “Imwe muri kajugujugu zacu ebyiri yabuze, yarimo n’abakozi, nyuma yo guhaguruka hano ku kibuga cy’indege cya Bunia. Kuri Niania niho twamenyeye iki kibazo, ariko twamaze gutangiza ibikorwa byo gushakisha ku butaka byatangijwe na komanda wa zone ya gatatu y’umutekano, Gen Alengbia Nzambe.”

FARDC isanzwe ifite kajugujugu zifashishwa mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu duce twa Beni na Ituri.

Lieutenant Ngongo yavuze ko iriya kajugujugu niboneka barasohora itangazo ribimenyesha rubanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *