Gicumbi:Abaturage bahamya ko aho stade ya Gicumbi igeze iteye isoni n'agahinda-AMAFOTO

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko stade y’aka karere yangiritse cyane bikomeye bitewe no gusaza,bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu isanwa ryayo. Stade y’aka karere ka Gicumbi iherereye mu kagali ka Nyarutarama umurenge wa Byumba ,ikaba ari imwe muri stade zo mu gihugu bigaragara ko yangiritse cyane.
GIc
Uku kwangirika kugaragarira mu bice bitandukanye byayo cyane cyane mu ruhande rudasakaye kuko imyanya yicarwamo yasataguritse ahandi hakagenda hameramo ibyatsi amatafari ashinyitse mu byicaro by’ abareba umupira.
Aha ni ho abaturage bajya kuharebera imikino bavuga ko badasamazwa no kwicara muri stade ya Gicumbi kuko bavuga ko bahicarana ipfunwe dore ko bavuga ko utakogeza umupira cyangwa se ngo unawurebe ugushimishe kandi wicaye ahakubangamiye .
Bamwe muri bo bagize bati:”Ni ibyondo byibereyemo gusa aho mu gihe cy’ imvura ugenda witereye agapasi ukaza wahindanye, uwambere aricara uwa kabiri ugasanga yibereye nk’ iryiriya amatafari yaranobotsemo, nk’ ubu ngubu iyo umupira wabaye nigumira mu rugo kuko ntajya kwicara muri biriya bitafari nta sentiment hateye”
Ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko iki kibazo atari gishya ariko ngo akarere kari kugishakira ingamba zatuma iyi stade igira isura kugira ngo n’ abakunda umupira w’ amaguru biyongere dore ko hari abarahiye kutongera kuharebera umupira hatarakorwa kabone ngo nubwo haba hakiniye amakipe abari ku mutima.
Nyamara ngo iki kibazo ngo si gishya ku buyobozi bw’aka karere ka gicumbi,ariko ngo hari ingamba bagiye kugifatira iyi stade igasanywa,
Rwirangira Diodori,umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite imikino mu nshingano ze avuga ko hari ibizagirwamo uruhare n’ akarere ka Gicumbi ndetse n’ urw’ abafatanyabikorwa bako.
Rwirangira yagize ati:” Ubuyobozi bw’aka karere ka Gicumbi bufite gahunda yo gukora ibijyanye n’ubushobozi bwako,ariko ibikorwa bikomeye tubiteze ku bafatanyabikorwa twasabye ubufasha muri iki gikorwa,Imirimo iremereye turimo gukora ubuvugizi ku rwego rwa Minisitere ya Siporo n’ Umuco no ku rwego rw’ amafederasiyo ya siporo ziriya za athletisme, umupira w’ amaguru, natwe turimo dushaka ubushobozi kugira ngo hariya hangiritse aho ibyatsi byapfutse tugerageze kuhatera pasiparumu cyangwa umucaca ibiri ku bushobozi bw’ akarere tugerageza kubisana’’
Diodori yongeyeho ko bari bategereje ko ubuvugizi bwagira icyo butanga ariko avuga ko ntawamenya igihe buzazira ariko kandi akanavuga ko bazagerageza kureba ibyo baba basannye bimwe nyuma ya shampionnat kuko ngo babikoze mu gihe cyayo byakwangirika.
Iyi stade ya Gicumbi, ubu imaze imyaka isaga makumyabiri yubatswe ariko muri iki gihe cyose ntiyigeze ikorerwa ibikorwa byo kuyivugurura ari na yo mpamvu y’ iyangirika ryayo dore ko imbere ya buri zamu utahatandukanya n’ imbuga bitwe nuko nta cyatsi kiberaho uretse no kuba ahicarwa n’ ababa bareba umupira cyane cyane ahadakaye harameze ubwatsi kandi harimo imisate kimwe n’ amarembo y’ iyi stade yazanye imigese kandi akaba asa n’ ayakutse.
AMAFOTO:
gicu2 gicu3 gicu4 gicu5 gicu6 gicu7 gicu8
hu
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *