Komisiyo y’amatora ngo ntizatera inkunga abiyamamaza

Nyuma y’aho bamwe mu bakandida mu matora y’ibanze ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri bagaragaje ko badafite ubushobozi buhagije bwatuma babasha kwiyamamaza, bityo bagasaba inkunga, Komisiyo y’ igihugu y’ amatora iratangaza ko nta mafaranga yateganyije izagenera abakandida biyamamariza imyanya itandukanye mu matora y’inzego z’ibanze, ikabasaba kwikora ku mufuka mu gihe cy’ibyo bikorwa.
Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’ abanyamakuru iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’iki cyumweru ubwo yatangazaga ku mugaragaro urutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza mu matora y’ inzego zibanze.

????????????????????????????????????
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora

Hari abantu batandukanye barimo n’abakandida muri aya matora bibazaga niba iyi komisiyo izabafasha mu bikorwa byo kugenda biyereka abaturage mu rwego rwo kubagezaho imigabo n’imigambi yabo, ariko Komisiyo y’amatora ikavuga ko bazirwariza kuko nta mafaranga yagenewe ibikorwa byo kwiyamamaza yateganyije.
Perezida wa komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda avuga ko mu buryo bwemewe bwo kwiyamamaza, umukandida ashobora guhagarara imbere y’ abaturage imbona nkubone akababwira imigabo n’ imigambi n’ ibyo yumva yazabagezaho aramutse atowe, kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru, kwandika impapuro agashyiraho n’ amafoto kimwe n’ uko ashobora kwiyamamaza akoresheje ikoranabuhanga (online).
Avuga ku ngengo y’ imari ikenewe mu matora y’ inzego zibanze, Prof. Kalisa Mbanda yagize ati: “ Turebye ibyo dukeneye, dusanga nibura dukeneye nibura miliyari eshatu.”
Iyi komisiyo ivuga ko aya mafaranga ari azifashishwa mu bikorwa byo gutegura no gushyira mubikorwa amatora y’ inzego zibanze kuva ku rwego rw’ umudugudu kugeza ku rwego rw’ akarere.
Abatanze kandidature zikemerwa bose hamwe ni 2068, abahatanira imyanya mu bajyanama rusange ni 1 233, muri bo 89.5% ni abagabo, naho 10.5% ni abagore. Abahatanira 30% by’abagore muri njyanama z’uturere ni 835.
Amatora nyirizina azatangira ku itariki ya 8 Gashyantare 2016 ku rwego rw’imidugudu akazasozwa ku ya 4 Werurwe, naho ibyavuye mu matora bikazatangazwa ku itariki ya 8 Werurwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *