Nk’uko Yesu Kristo yabwiye intumwa ze muri Yohani 14:1 ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere.”
Umukandida ku mwanya wa perezida John Patrick Amama Mbabazi, nawe yakunze kubwira abayoboke be aho yagendaga yiyamamaza ko ikibazo cy’amajwi bakimurekera.
Yakunze kubabwira ko bamwizera, ariko ibyo yashakaga kuvuga nuko kuri ubu yamaze gukodesha za satellites zo kuzagenzura uko igikorwa cy’amatora kigenda mu gihugu cyose.

Urubuga rwa Ugandadrone ruravuga ko rwamenye ko Amama Mbabazi yakodesheje impuguke zo muri google, zizakoresha izo satellite mu gufotora ibizaba biri kuba byose kuri buri ahazatorerwa hose kuva kuwa 18 gashyantare 2016.
Amakuru aturuka mu bazi ibi agera kuri uru rubuga aravuga ko ngo za camera za google n’ibindi bigo kuri ubu ziri kuzenguruka Uganda zitegereje kuzagaragaza ibizakorwa muri aya matora byose.
Aya makuru avuga ko hazabaho gufata amafoto yo mu kirere agaragara neza azafasha mu kugaragaza ibyabaye ndetse akanafasha abanyamategeko ndetse na rubanda kumenya ukuri ku byabaye mu matora yenda gutangira muri uku kwezi muri Uganda.
Ese ubusanzwe Satellite zikora zite?
Ubusanzwe Satellite ikora yakira signales za radio ziba ziturutse ku Isi ikongera ikazohereza hasi ku Isi.
Satellite zahinduye uburyo twabonagamo Isi n’uburyo twohereza amakuru. Nk’indorerwamo za rutura ziri mu kirere zishobora gukoreshwa mu kohereza amashusho ya televiziyo, kohereza ibivugirwa kuri telephone no kuri internet ibivana mu gice kimwe cy’isi ibyohereza mu kindi ku muvuduko nk’uw’umurabyo n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com



