Ibi byatangajwe na bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi, bavuga ko UA yivuguruje ubwo yemezaga ko itazohereza abasirikare bayo kurinda umutekano w’abaturage mu gihe bakomeje kwicwa umunsi ku munsi.
Vital Nshimirimana umuyobozi w’ihuriro FORSC (Forum pour le Renforcement de la Societé Civile) yatangaje ko ari ibintu bitangaje kubona aho umuryango w’ubumwe bwa Afurika wivuguruza ukavuga ko uzafata umwanzuro wo kohereza ingabo mu Burundi zo kugarura amahoro ari uko Leta y’u Burundi yabyisabiye.
Aha niho yahereye asaba ko abasirikare ba barundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bataha bakaza mu gihugu bakabanza kurinda ab’igihugu bari mu muborogo, aka wa mugani w’ikinyarwanda ugira uti: “ujya gutera uburezi arabwibanza”.
Yagize ati: “ Ntiboja gufasha abandi natwe Afrika yanse kudufasha. Nibatahe nabo batabare ababo. Ntiboja gutabara abandi mu gihe ababo bariko baragandagurwa”.
Ferederiko Bamvuginyumvira wahoze ari icyegera cy’umukuru w’igihugu ubu akaba ari umuyobozi wungirije mu ishyaka Sahwanya FRODEBU nawe yanenze icyemezo cyafashwe na UA, cyo kwanga kohereza ingabo mu Burundi.
Ko ari nko kwirengegiza inshingano za bamwe mu bakuru b’ibihugu bagize uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse ko buri umwe aba akurura yishyira aharanira inyungu ze n’abaturage ayobora.
Yakomeje avuga ko bamwe bashyigikiye Nkurunziza kubera ko bameze nkawe mu bikorwa bibaranga mu bihugu bayoboye, nko guhindura itegekonshinga,ubwicanyi bwa hato na hato,…
Mu gihe abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bavuga ko izi ngabo za UA zikwiye koherezwa mu Burundi zigahagarika ubwicanyi bwa hato na hato, Leta yo yazamaganye kuva na kera na kere, ihamya ko umutekano ari 99% mu gihugu.
Ubwo yavuganaga na Jeune Afrique, Alain Aime Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi yemeje ko mu Burundi nta ngabo y’amahanga bakeneye ndetse ko urugamba rwa mbere barutsinze kuba byemejwe ko zitazoherezwa.
Kuva mu kwezi kwa 4 umwaka ushize nibwo ibintu byatangiye kuzamba mu Burundi ubwo byatangazwaga ko Nkurunziza aziyamamaza kuri manda ya 3, kuva icyo gihe abantu batangiye kwicwa umunsi ku munsi kugeza n’iyi saha imirambo igitahurwa hirya no hino mu gihugu ari naho bari bahereye basaba ko hakoherewa ingabo zo kugarura amahoro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com



