Huye: Urubyiruko rwasabwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubutwari


Kwimakaza umuco w’ubutwari bushingiye ku kubaha no kubaka igihugu, ni bimwe mu byasabwe abitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari, cyane cyane aho ibi byasabwe cyane urubyiruko.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu nzu mberabyombi y’Akarere ahari hateraniye abenegihugu batandukanye barimo n’urubyiruko. Nk’uko byagarutsweho na Gervais BIZIRAMWABO mu kiganiro yatanze, yasabye urubyiruko kurangwa no kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu.

Gervais yasobanuye ko buri wese akwiye kugira ibyo yiyemeza mu rweo rwo guharanira ubutwari. Uuyu watanze ikiganiro yagaragaje uko ubutwari mu banyarwanda bwahereye kera kuva mu mateka y’abami, aho ysabye urubyiruko kurushaho kwimika muri bo indangagaciro zo gukora ibigaragaza ubutwari bwabo, bigira ku babanjirije.

KAGABO Joseph, umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, akaba aayri umushyitsi mukuru , yasabye abari muri ibi birori ko abakuze baharanira kuraga abana babo u Rwanda igihugu cyiza, bishingiye ku kwiha icyerekezo cyiza kandi kitaruhanije, bahereye aho batuye.

huye2
KAGABO Joseph

Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda ari rwo mubyeyi rw’abenegihugu bose, bityo akaba asaba abari mu birori gushyira hamwe bagaharanira ibifitiye igihugu n’abenegihugu akamaro. Uyu muyobozi asaba ko urubyiruko rukwiye kwimakaza indangagaciro nziza kandi nzima, rukigira ku mateka y’abatubanjirije.

Uyu muyobozi yavuze ko kugira ubutwari mbere na mbere bigomba kurangwa no kwifatira ibyemezo byiza no kubitsimbararaho, ndetse no kutagamburuzwa n’inzitizi umuntu ahura nazo. Uyu muyobozi yagaragaje ko ibyo ubu umuntu yagakoze, ari uguhangana n’ubukene mu miryango, ngo dore ko ubu iki ari cyo kibazo gikomereye u Rwanda.

Aha asaba buri wese kubigiramo uruhare, ngo kuko guhinduka no guhindura aho dutuye na byo ari ubutwari. Urubyiruko yarusabye kujyana umukoro wo kwibaza ahazaza heza h’igihugu, arusaba gukomeza kubigiramo uruhare nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

huye

Umunsi w’intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare, muri uyu mwaka ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 22. Uyu munsi mukuru uyu mwaka ukaba wizihirijwe ku rwego rw’imidugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Duharanire ubutwari, twubaka ejo hazaza”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter



Seleman Hakizimana/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *