Burundi: Ahitwa Kinywabi hagaragaye ubwato bwari buturutse muri Congo bwikoreye ibirwanisho bya leta

Hari ibirwanisho byinjiye mu gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru gishize binyujijwe mu Kinywabi, aho byari bije biturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abatungwa urutoki mu kwinjiza ibi birwanisho harimo Gen. Major. Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika n’umuyobozi wa Camp Chinois, bakaba bari bahagarikiwe na Gen. Prime Niyongabo, uyobora ibiro bikuru bya gisirikare.
Aya makuru dukesha Radio Inzamba yo mu Burundi aravuga ko kuri iki Cyumweru ahitwa mu Kinywabi hapakuruwe ibikoresho bya gisirikare byari biturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko byapakuruwe kuva saa saba z’ijoro kuri iki Cyumweru kugeza saa kumi za mugitondo.
Bimwe muri ibyo birwanisho nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, byajyanwe muri brigade logistique muri minisiteri y’ingabo, aho amakuru agera kuri iyi radio aturuka mu nzego zishinzwe umutekano avuga ko ibyo birwanisho ahanini byari bigizwe n’imbunda irasa bombe zizwi nka katiyusha, za mamchine gun, za rocket ndetse n’imbunda zirasa za rockets, bikaba byarapakiwe amakamyo 3 ya gisirikare yo mu bwoko buzwi nka je m’en fou mu Burundi.
Amakuru akomeza kugera kuri iyi radio aravuga ko Gen Prime Niyongabo ubwe ari kumwe n’uyobora ikigo cya gisirikare kizwi nka Camp Chinois, ari we Major Ntirampeba aribo babyakiriye. Ubwo bwato bwazanye ibi bikoresho ngo bukaba bwitwa Mali ya Watoto ngo bwahise bujya ahitwa mu Gitaza.

DSC06048
Ubwato buzwi nka Mali ya Watoto ubwo bwagiraga impanuka bukagonga urutare mu 2011

Kuri iki Cyumweru nka saa yine ngo hari ubwato bwari bwagaragaye ku Cyambu cya Bujumbura bwarimo uwo bahimba Ndakugarika na Col Nyamugaruka. Muri ubwo bwato ngo hakaba harimo abasirikare bambaye imyambaro ya gisirikare ya FARDC, n’undi wari wambaye iya Monusco.
Ibi rero ngo byateye amakenga abasanzwe barinda iki kiyaga barimo komanda wa marine n’uw’umutwe ushinzwe kurinda ikiyaga, bagera n’aho bahigerera ariko kubera igitinyiro cy’uyu Gen. Major. Gervais Ndirakobuca ahita ababwira ko bari guhanahana amakuru hagati y’iperereza rya Congo n’iry’u Burundi, ariko ngo bikagaragara ko basa nk’abari baje kuneka aho ibyo birwanisho byashyikira.
Ese ubu bwaba ari uburyo bushya guverinoma y’u Burundi igiye kujya ikoresha mu kwinjiza ibirwanisho mu gihugu? Tubibutse ko mu minsi ishize amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yasabye guverinoma ya Tanzania kwanga ko ibikoresho bya gisirikare bya leta y’u Burundi byongera kunyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam aho bavugaga ko izo ntwaro ari zo zijya kwica abanyagihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis NS./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *