Uganda:Hashyizweho imitwe isa neza nk’imbonerakure cyangwa Interahamwe

Mu gihe muri Uganda bitegura amatora ya Perezida agomba kuba muri uku kwezi kwa kabiri icyoba gikomeje kuba cyose bitewe n’ishingwa ry’imitwe itandukanye ya gisivile ariko yitwara gisirikare.Guverinoma ya Uganda n’imiryango itegamiye kuri leta baravuga ko yaba leta ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bombi bashinze imitwe y’abasivili yitwara gisirikare bashinzwe kugarura umutekano mu gihe cy’amatora.
N’ubwo iyi mitwe ikomeje kwiyongera iteye ubwoba cyane nk’uko sosiyeti civile muri Uganda ibivuga n’imitwe yashinzwe na leta ya Uganda yiswe abashinzwe kurwanya ibyaha.
Iyi mitwe yashinzwe iyobowe na polisi ikaba yarahawe inshingano zo kugarura umutekano ahazabera umutekano mu gihe nta bapolisi bahari.

umupolisi
Imitwe irwanya abanyabyaha mu bihe by’amatora irakemangwa

Intego nyamukuru y’iyi mitwe yashinzwe na leta nk’uko ibisobanura ngo n’uko byibura buri mudugudu waba ufite uyu mutwe ugizwe n’abantu byibura 30. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Uganda avuga ko abantu barenga miliyoni mu gihugu hose aribo bazaba bagize iyi mitwe.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo avuga ko iyi mitwe leta yashyizeho igamije kurwanya ibyaha.
Ati « Abarwanya ubutegetsi bagaragaje ibyaha bitandukanye birimo kumanura ama Affiches y’abiyamamaza, gukubita abantu. Turashaka ko abantu bo muri oppozisiyo bakora ibintu nk’ibyo bashyikirizwa polisi ».
Amnesty International irasaba ko iyi miryango yakurwaho
Abantu batandukanye baba muri iyi mitwe yashinzwe na leta babwiye Amnesty International ko aba bashinzwe uyu mutekano bari ku ruhande rw’umukandida Perezida Museveni ndetse no ku ishyaka rye rya NRM.
Abandi nabo badafite aho babogamiye bagize impungenge z’uyu mutwe bakeka ko waba uje gukora nk’Imbonerakure zo mu Burundi cyangwa Interahamwe zo mu Rwanda.
Bati « dufitiye impungenge iyi mitwe yiswe abarwanya ibyaha. Tuzi kandi twemera ko polisi ariyo ifite ubushobozi bwo kurwanya ibyaha, kurinda abantu, kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu gihe cy’amatora. “
Livingstone Sewanyana umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ( Fondation Pour l’initiative en faveur de Droit de l’homme) yabwiye radio Mpuzamahanga y’abafaransa ati “ Ku ruhande rwacu turizera ko bashyizweho bagamije kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa aho kuba ba nyirabayazana mu guhohotera abaturage”
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international n’imiryango iwushamikiyeho baravuga ko iyi mitwe yiswe abarwanya ibyaha batangiye ibikorwa by’iterabwoba batera abaturage bitwaje ko bashyigikiwe na leta.
Uyu muryango urasaba leta ya Uganda guhagarika bwangu iyi mitwe yiswe abarwanya ibyaha kuko nta kindi bagamije uretse kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cy’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *