Gasabo: Abajura bibasiye abaturage barabatemagura

Muri ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri mu Kagari ka Kirenga, Umudugudu wa Runyonza mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo abajura baraye batemaguye bamwe mu baturage bahatuye.
Ibi ngo bikaba byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2016.
Mu kiganiro yagiranye na Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, Ndanga Patrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera yemeje aya makuru ariko ntiyagira byinshi atangaza kuko yari ayoboye inama.
Andi makuru yo avuga ko abaturage batabaraga na bo batemagurwaga aho imodoka zitwara abarwayi ari zo zabajyanaga kwa muganga.
 
Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *