Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, ari nabyo rukumbi bizobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe, kuri ubu biravugwa ko byugarijwe n’ikibazo cyo kubura abaganga aho bivugwa ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabyo.
Ibi ngo bikaba byaraje bikurikira icyemezo cya minisiteri y’ubuzima yafashe abaganga batatu muri batanu ikabohereza mu bindi bitaro ari byo CHUK, ibya Ruhengeri ndetse na Isange Rehabilitation Centre i Butare.
Dr Eric Ferdinand Twizeyimana, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Ndera, yabwiye Rwanda Today ko bakira abarwayi baturutse hirya no hino mu gihugu kandi baba bakeneye kwitabwaho, ariko bakaba bafite imbogamizi nyuma y’uko minisiteri y’ubuzima ifatiye icyemezo cyo kohereza mu bindi bitaro impuguke 3 z’abaganga , umuyobozi w’abafasha ba muganga ndetse n’umufasha wa muganga, ntibabasimbuze ndetse ikaba itari yanabateguje.
Dr Ferdinand avuga ko buri wa Mbere, kuwa kabiri na buri wa Gatanu bakira abarwayi barenga 300, bikaba bigora umuganga umwe kubitaho. Ikindi kandi ngo ibi bitaro binita ku barwayi benshi baba bafite ibibazo bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge baba baturutse mu bindi bitaro.

Iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga ko ibi bitaro bifite n’ikibazo cyo kuba kuvura indwara zo mu mutwe bisaba imiti ihenze idashobora gupfa kuboneka muri za farumasi hanze y’ibitaro, ibi bigatuma abarwayi bavurwa bataha barushaho guteza urujya n’uruza rwinshi rw’abashaka imiti. Ibi nabyo kubwa Dr Twizeyimana bikaba bituma serivisi bashinzwe gutanga batazitanga uko bikwiye.
Usibye ikibazo cy’abaganga kandi ibi bitaro bifite n’ikibazo cy’ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga, aho amafaranga menshi bikoresha ava mu baterankunga barimo Kiliziya Gaturika nk’umufatanyabikorwa mukuru, ariko bikaba bikoresha amafaranga menshi mu kwishyurira abarwayi batabasha kwiyishyurira.
Urugero rwatanzwe nuko muri Kamena umwaka ushize guverinoma yasohoye miliyoni zigera kuri 800 yishyurira abarwayi batishoboye.
Dennis Ns./Bwiza.com



