Raporo nshya y’impuguke za Loni irashinja u Rwanda gutoza impunzi ngo zikure perezida Nkurunziza ku butegetsi

Raporo y’ibanga yashyikirijwe Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi hagamijwe gukura ku butegetsi perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Iyi raporo yakozwe n’impuguke za Loni yabashije kubonwaho kuri uyu wa Gatatu n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, igizwe n’ubuhamya bukomeye bushinja u Rwanda kwivanga mu bibazo by’u Burundi.
Iyi raporo ivuga ubuhamya bw’inyeshyamba ngo nyinshi, zabwiye abakoze ubugenzuzi ko zatorejwe mu ishyamba ryo mu Rwanda.
Icyemezo cya perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya 3 nicyo cyatumye mu Burundi havuka imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana iki cyemezo iza kuvukamo ubugizi bwa nabi ndetse n’ubwicanyi bwa hato na hato hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’inzego z’umutekano, aho hari n’impungenge ko ibi byavamo amakimbirane ashingiye ku moko mu gihe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitaribagirana.

new_story
Inkambi ya Mahama bivugwa ko ikurwamo impunzi zijyanwa mu mitwe yitwaje intwaro

Izi mpuguke muri raporo yazo zivuga ko zavuganye n’abarwanyi b’Abarundi 18 mu burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bakazibwira ko bakuwe mu nkambi ya Mahama muri Gicurasi na Kamena 2015, bagahabwa imyitozo y’amezi 2 ya gisirikare.
Aba barwanyi ngo barimo n’abana 6 babwiye impuguke za Loni ko batojwe amayeri ya gisirikare, gukoresha imbunda nto na za machine gun, gutera grenades gutega mine, kurasisha za mortier no kurasa za rockets.
Aba ngo bakomeje babwira izi mpuguke ko byibuze bari kompanyi 4 zigizwe n’abantu 100 buri imwe, aho bavuga ko intego yabo yar’uguhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi.
595218-gasana
Ambasaderi Eugene Gasana, uharagarariye u Rwanda muri Loni / Ifoto: Internet

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Eugene Gasana, yahise yamagana iyi raporo y’izi mpuguke, aho yabwiye Reuters ko ibi bituma iri tsinda ry’izi mpuguke risa nk’iryongereye manda yaryo, ritakwizerwa.
Raporo y’izi mpuguke ntivuga impamvu abarwanyi b’Abarundi bambutse bakajya muri Congo, ariko uwungirije ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Petr Iliichev , mu kwezi gushize yavuze ko hari amakuru avuga ko inyeshyamba z’Abarundi zirimo kugerageza gushakisha abandi barwanyi muri Congo.
Aba barwanyi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, bagaragaje indangamuntu z’impimbano za Congo ngo baherewe mu Rwanda kugirango hatazagira umuntu ubakeka muri Congo nk’uko iyi raporo ikomeza ivuga.
Igihugu cy’u Burundi mu kwezi k’Ukuboza 2015 cyashinjije u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba washakishaga abarwanyi mu nkambi z’impunzi ku butaka bw’u Rwanda, ariko perezida Kagame ahakana aya makuru avuga ko ibyo ari nk’ibirego by’abana.
Ibyo u Burundi bwavugaga bikaba byarongeye gushimangirwa n’umuryango Refugees International nawo muri raporo yawo yo mu Ukuboza wavuze ko uhangayikishijwe n’ibivugwa ko impunzi z’abarundi ziri kwinjizwa mu mitwe irwanya leta y’u Burundi.
1450993716re3
Minisitiri Mukantabana ubwo aheruka gusura inkambi ya Mahama mu mpera z’umwaka ushize

Iyi raporo nayo u Rwanda rukaba rwarayamaganye, aho minisitiri w’u Rwanda ufite kwita ku mpunzi mu nshingano ze yanasuye inkambi ya Mahama agiye kwishakira ukuri kuri aya makuru, uwari uhagarariye impunzi, Pasitoro Jean Bosco Ukwishatse akamubwira ko icyo kibazo ntacyo bazi mu nkambi.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko benshi mu bakora raporo nk’izi baba bafite izindi gahunda zihishe zigamije gushyira mu kaga ubuzima bw’impunzi kubera ko raporo zabo nta shingiro zifite nta n’ibimenyetso bifatika bigaragaza ukuri kw’ibyo bavuga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *