Uganda: Gen David Sejusa ashobora gukatirwa imyaka 7 y’igifungo naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa

Gen David Sejusa wahoze ari umukuru w’inzego z’ubutasi za Uganda kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Gereza ya Luzira, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 naramuka ahamwe n’ibyaha bigera kuri 6 akurikiranweho n’ubutabera.

Gen Sejusa kuri uyu wa Kabiri ushize nibwo yagejejwe Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Makindye ashinjwa ibyaha byo gusuzugura, guta akazi nta ruhushya, ibyaha bibiri byo gushaka kugumura ingabo, n’ibyaha bibiri byo kwivanga mu bikorwa bya politiki, binyuranyije n’amategeko agenga abasirikare.

home02pix

Abunganizi ba Sejusa bagerageje guhangana n’ubushinjacyaha bavuga ko umukiriya wabo atakiri umusirikare kubw’ibyo akaba atari akwiriye koherezwa kuburanira mu rukiko rwa gisirikare.

Ibindi bihano Gen. Sejusa ashobora guhabwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, ni ukwamburwa amapeti no kwirukanwa mu gisirikare nk’uko biteganywa n’amategeko agenga UPDF.

Ubwo yari mu rukiko kuwa Kabiri, David Sejusa yumvise yitonze ibyaha ashinjwa yasomerwaga na Maj. Gen Levi Karuhanga, chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yanga kubyemera, ahubwo akomeza kwemeza ko atakiri umusirikare atarebwa n’amategeko ya gisirikare.

Mu rubanza rwo mu cyumweru gitaha hategerejwe ko hazigwa ku bivugwa n’abunganizi be bavuga ko urukiko rwa gisirikare nta bubasha rufite bwo kumuburanisha hashingiwe ku kuba n’ubundi iki kibazo cyo kuba akiri umusirikare cyangwa atakiri we kikiri mu rundi rukiko.

Umwe mu bunganizi be, Ladislaus Rwakafuuzi, yabajije uko bizagenda igihe Urukiko Rukuru ruzanzura ko Sejusa yavanwe mu gisirikare, aho yakomeje yibaza niba uru rukiko rwa gisirikare ruzahita rurekeraho kumukurikirana. Yakomeje yibaza kandi uko bizagenda nibamuhamya ibyaha nyuma urukiko rukuru rukemeza ko yari yarasezerewe dore ko biteganyijwe ko azasubira mu Rukiko Rukuru muri Mata 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *