Centrafrique:Abasirikare ba Congo Brazaville bagiye gucyurwa iwabo nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu

Ubuyobozi bwa ONU muri Centrefrique bwafashe icyemezo cyo gushyira mu nkambi yihariye abasirikare 120 baketsweho gufata ku ngufu mu gihe bari gukorwa amaperereza ku byaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bakiri bato. .
Raporo yashyizwe hanze n’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu Human Right Watch kuri uyu wa Kane, igaragaza abandi basirikare ba Congo batandatu bakekwaho gufata ku ngufu, nyuma y’abandi bagera 20 bari bagaragajwe ubushize.

imodoka onu
Abasirikare ba Congo Brazaville bakekwaho guhohotera abana b’abakobwa bagiye koherezwa iwabo

ONU ari nayo ifite abo basirikare mu nshingano yavuze ko ari akumiro n’icyasha gikomeje gusigwa Umuryango w’Abimbubye kandi ko batazabyihanganira.
BBC ivuga ko uhagarariye ONU muri Centrafrique Parfait Onanga Anyanga yavuze ko abo basirikare babaye bafungishijwe ijisho mu nkambi barimo.
Onanga yagize ati “Tugiye gushakisha kuva ku wa mbere kugeza kuwa nyuma abo bose bari kwangiza isura ya ONU. Nta zindi mbabazi ku basirikare baregwa guhohotera”.
Abo basirikare bashinjwa gufata ku ngufu abagore n’abana ubwo bari bagiye mu mujyi wa Bambara kurinda ikibuga cy’indege.
Uretse abasirikare ba Congo, abasirikari b’u Bufaransa nabo baherutse kuregwa gufata abagore n’abakobwa ku ngufu muri Centrafrique.
Abasirikare ONU
Hari hashize iminsi bivuzwe ko abasirikare b’abafaransa nabo bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa muri Centrefrique

Nubwo ari ikibazo ONU yahagurukiye, Human Right Watch ivuga ko bibabaje kuba abo basirikare iyo bamaze koherezwa iwabo badashyikirizwa ubutabera.
Onanga yavuze ko nabyo bari kubyigaho, byaba ngombwa amafaranga ahabwa igihugu cyohereje abo basirikare akajya abanza agafatirwa kugeza igihe igihugu kigaragarije ko kiri gukurirana abakekwa mu nkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *