Iperereza:Igisirikare cya FARDC kiravugwaho kwica abasirikare ba MONUSCO

Raporo y’ibanga yakozwe n’inzobere za ONU ku kibazo cya RDC yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo irashyira mu majwi ingabo za FARDC kwica abasirikare ba Monusco babiri ikanakomeretsa abandi 26 bose b’abanya Tanzaniya nyuma y’aho bavugiweho gufasha inyeshyamba za ADF NALU.
Izi nzobere zivuga ko abasirikare ba MONUSCO ku itariki ya 5 Gicurasi umwaka ushize wa 2015 ingabo za MONUSCO zatezwe igico ( Ambush ) n’ingabo za FARDC maze abasirikare bayo babiri baricwa abandi 26 barakomereka ndetse n’abasivile batatangajwe umubare.

Monusco
Ingabo za MONUSCO zituruka muri Tanzaniya ngo zagambaniwe n’abaturage

Izi nzobere za ONU zivuga ko abasirikare ba FARDC barashe ku ngabo za MONUSCO hafi y’umujyi wa Mayi Moya mu gace ka Beni. Ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babiri bavugaga ko ingabo za MONUSCO zitera inkunga abarwanyi b’inyeshyamba za ADF NALU babaha ibikoresho bya gisirikare n’ibyo kurya.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko mu cyumweru cyabanjirije ibi bikorwa abasirikare ba MONUSCO bahuye n’aba ADF NALU baraganira ariko icyo baganiriye kigirwa ibanga. Iri tsinda ry’inzobere naryo ntirigaragaza mu by’ukuri icyo baganiriye.
Ku ruhande rwa Tanzaniya, Minisitiri w’ingabo Hussein Mwinyi, yabwiye Reuters ko ntacyo bavuga kuri iyi raporo kuko batarayibonaho.
Ku rundi ruhande umuvugizi wa MONUSCOa Felix Basse n’uwa FARDC Gen Leon Kasonga bose birinze kugira icyo bavuga kuri iyi raporo bavuga ko nta makuru ahagije bayifiteho.
Hashize imyaka 10 muri iki gihugu hari intambara n’amakimbirane atandukanye mu karere byatumye abantu barenga miliyoni bicwa abandi bagira ikibazo cy’inzara n’indwara z’ibyorezo. Byose bituruka kuri izi ntambara zagiye ziterwa n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri aka karere imyinshi ikaba ibarizwa ku butaka bwa RDC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *